Abo Turibo
“
Isengesho ryacu ni uko “Ubutumwa bw’Abamarayika Batatu bwasakara ku isi maze tukitahira iwacu bidatinze.”
”
GUTUNGANYA IBYIGISHO
1.Ibyigisho byasemuwe bikuwe mu rurimi rw’Icyongereza
PPT ikoresheje ibyumba byayo bifata amajwi n’amashusho biri mu gihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yasemuye ibyigisho bitandukanye. Twavuga mo iby’ababwiriza nka:
- Professor Walter J. Veith
- Ivor Myers
- Doug Batchelor
- President Ted C. Wilson
- David Asscherick
- Ndetse n’abandi babwiriza bitangiye kubwiriza Ubutumwa bw’Abamarayika Batatu
Ibi byigisho biboneka mu ndimi nk’Ikinyarwanda, Igifaransa, Ilingala, n’Igiciluba. PPT isakaza ubu butumwa ikodesha amasaha ku mateleviziyo yigenga agaragarira mu bihugu biba bikoresha indimi ubwo butumwa bwahinduwe bugashyirwa mo. Ibi byigisho kandi uba ushobora kubibona kuri Youtube channel yacu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Muri iyi minsi, Youtube channel yacu isurwa n’abarenga 30,000 ku kwezi.
2.Ibitabo byasemuwe bigacapwa
Ku bufatanye na Yunyoni y’u Burengerazuba bwa Kongo, twasemuye ibitabo tubikura mu cyongereza tubishyira mu Kinyarwanda, Ilingala, Igiswahili, Igifaransa ndetse n’Igiciluba, ndetse turabicapa ngo bikwire hose. Ibyo bitabo ni:
- Ukuri Kuvugwe cya Prof. Walter J. Veith
- Igishushanyo Mbonera cy’Imana cya Ivor Myers
- Kugana Yesu cya Ellen G. White
- Abakurambere n’Abahanuzi cya Ellen G. White
- Abahanuzi n’Abami cya Ellen G. White
- Ibyakozwe n’Intumwa cya Ellen G. White
Ubu turi guhindura n’ibindi bitabo bya Ellen G. White mu Ilingala, Igiswahili ndetse n’Igiciluba. Dukorana n’Amafilidi yo muri Afurika ngo ibi bitabo bigere kuri bose binyuze ku Babwiririsha Ubutumwa Ibitabo.
3.Ubutumwa mu ndimi kavukire z’Abanyafurika
PPT ifatanyije n’Ababwiriza Butumwa Bwiza b’Abanyafurika mu bice bitandukanye, ifata kandi igatunganya ibyigisho byabo ndetse ikabitambutsa ku ma televiziyo yigenga muri Afurika. Umusaruro wavuye muri ibi ni uko byahinduye benshi bakabatizwa bakifatanya n’amatorero y’Abadiventiste abegereye, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
PPT yafashe kandi ikomeje guhindura mu majwi ibitabo bya Ellen G. White mu Kinyarwanda, Igiswahili, Ilingala ndetse n’Igiciluba. Bimwe mu bitabo byahinduwe mu majwi ni nka:
. • Abakurambere n’Abahanuzi
. • Abahanuzi n’Abami
. • Uwifuzwa Ibihe Byose
. • Ibyakozwe n’Intumwa
. • Intambara Ikomeye
. • Uburezi
. • Ibyaduka byo mu Minsi y’Imperuka
. • Inama ku Mirire n’Ibyo Kurya
. • Rengera Ubuzima n’ibindi….
PPT ifite Youtube Channel za buri rurimi zisurwa n’abarenga 30,000 buri kwezi.
4. Apulikasiyo yo muri Telefone ya Precious Present Truth
PPT yakoze Apulikasiyo ya telephone yitwa “Precious Present Truth” ushobora gukura kuri Google Play Store nta kiguzi utanze Muri iyi Apulikasiyo ushobora gusanga mo Bibiliya Yera mu majwi, ibitabo bya Ellen G. White mu majwi ndetse n’ibibwirizwa bitandukanye mu ndimi 6.
GUSAKAZA HOSE UBUTUMWA BWIZA
PPT isakaza ukuri kwa Bibiliya kuri buri wese ku isi hose, cyane cyane ku bumva indimi z’abanyafurika, binyuze ku biganiro bitambuka ku mateleviziyo, amaradiyo, ku rubuga rwacu rwa interineti, kuri apulikasiyo yacu no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ibiganiro byacu bitambuka ku mateleviziyo yo mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Tanzaniya, kandi turizera ko mu bihe bya vuba tuzaba dufite televiziyo yacu bwite ngo tubashe kubwiriza Afurika yose.
GUKORA AMATERANIRO Y’IVUGABUTUMWA (AMAVUNA)
Turateganya gutumira ababwiriza b’inararibonye b’Abadivantiste baturutse ku isi hose ngo baze kubwiriza muri Afurika, abatekinisiye bacu bagafata ibyo byigisho ngo bizanatambutswe ku ma televiziyo n’imbuga nkoranyambaga bitandukanye. Muri uyu murimo, turashima Imana yawudufashijemo ikireherezaho imitima ya benshi, kandi turizera ko Iyatangiye umurimo izanawusohoza. Inkuru ya vuba ishimishije; ni iy’abatuye bo mu mugi wa Tshela uri mu ntara ya Congo Central mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakurikiraga ikiganiro Ubutumwa bw’Abamarayika Batatu gitambuka kuri televiziyo yitwa Digital Congo, irebwa na benshi muri icyo gihugu. Buri wese araritse mugenzi we, umugi wose bakurikiranye icyo kiganiro. Igitangaza cyabaye ni uko cyera kabaye Ijambo ry’Imana ryabakoze ku mutima bakiyemeza kuruhuka umunsi w’Isabato, nuko bakabaza ubuyobozi bwa Yunyoni y’Uburengerazuba bwa Kongo ahaherereye urusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rubegereye. Ubuyobozi bw’Itorero bwasanze aho mu mugi wa Tshela nta rusengero bahafite, biyemeza kohereza yo Abakorerabushake kujya kubwiriza abo bizera bashya bari bahindutse .Igihe abo Bakorerabushake bageraga yo, ababyeyi barababwiye ngo “Twamaze gusobanukirwa neza ko dukwiriye kuruhuka ku Isabato, ariko abana bacu biga ku Isabato. Hakorwa iki ngo abo bana na bo bajye baruhuka Isabato?” Abo Bakorerabushake babajije abo babyeyi umubare w’abana bifuza kujya baruhuka ku isabato. Hashize igihe gito, abo babyeyi bagarukanye amakuru ashimishije ko abana bifuza kujya baruhuka ku isabato ari 450 Itorero ryateranyije amafaranga hashakwa ahantu ho guteranira ku isabato, rinubaka ikigo cy’ishuri muri uwo mugi N’ubwo abo banyeshuri biga mu buryo bugoye kuko nta mashuri akwiye bafite, barashima Imana, bakanayubaha baruhuka ku munsi w’Isabato.